Umufaransa Kylian Mbappé usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germaine yagaragaye arikumwe n’umuhanzi kazi Aya Nakamura.

Kylian Mbappé ufatwa na benshi nk’inyenyeri y’u Bufaransa nyuma ya Zidane na Thierry Henry , mu mugoroba wa keye yagaragaye arikumwe n’umuhanzikazi Aya Nakamura usanzwe ukorera umuziki we mu gihugu cy’u Bufaransa ariko akaba afite amamoko mu gihugu cya Mali ku mugabane wa Afurika. Gusa n’ubwo bombi bagaragaye barikumwe nta mubano wihariye aba bombi bafitanye.