in ,

Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira

Cristiano Ronaldo afraid

Rutahizamu w’i ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo arashinjwa kunyereza imisoro mu gihugu cya Espagne.

Nkuko Radio yo muri Espagne yitwa Cadena Ser yabitangaje ngo Cristiano Ronaldo yaba yaranyereje imisoro igera kuri miliyoni 8 zose z’amayero.

Cristiano Ronaldo akaba yaratangiye kuvugwaho icyaha cyo kunyereza imitungo mu mpera za 2016, aho ikinyamakuru football leaks gisanzwe kimenyereweho gushyira ahagaragara amabanga y’abakinnyi b’umupira w’amaguru cyatangajeko yaba yaragiye anyereza imisoro mu buryo butandukanye.

Icyo gihe Cristiano akaba yari yamaganye ayo makuru yivuye inyuma ariko ntibyabujije ubushinjacyaha bwo muri Espagne gukora iperereza. Uyu munsi rero bukaba bwemeje ko uyu musore yaba yaranyereje miliyoni 8 z’imisoro.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntamahitamo by Rolicky ft Jody ft Khalfan ft Fireman

Byakomeye: Irebere ibyo Jennifer Lopez yatangarije isi yose