in

Christiano Ronaldo na Lionel Messi bishoboka ko bose bagiye kwambara Visite Rwanda, ku banyarwanda n’inkuru nziza

Kizigenza mu guconga ruhago, rutahizamu w’umunya Portugal ukinira ikipe ya Manchester United Christiano Ronaldo akomeje kugaragaza ko atishimiye kuba muri iyi kipe, nyuma y’aho atangaje ko atazigera yubaha umutoza wayo Eric Ten Hag avuga kandi ko ikipe ya Manchester United yamugambaniye.

Nyuma yo kugaragaza ko atishimiye kuba muri iyi kipe, amakipe akomeye yo ku mugabane w’Uburayi yatangiye kwegera ushinzwe kugurisha uyu musore bashaka kumugura.

Muri ayo makipe, ikipe ya Arsenal niyo iri guhabwa amahirwe yo kwegukana uyu Christiano Ronaldo, gusa abanyarwanda bahise batangira gutekereza ukuntu uyu Ronaldo yaba yambaye umwambaro wa Visite Rwanda ndetse akaza yiyongera kuri Lionel Messi usanzwe uyambara dore ko ikipe ya Arsenal na Paris Saint-Germain zose zamamariza Visite Rwanda.

Gusa abandi basanzwe bakunda ikipe ya Arsenal bo bari kwibaza ubusatirizi bwa Jesus Gabriel ndetse na Christiano Ronaldo aramutse aje muri Arsenal dore ko iyoboye urutonde rwa shampiyona yu Bwongereza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bugesera: Umugore yateye icyuma mugenzi we mu musaya bapfa umugabo

Bikomeje kuba ihurizo rikomeye ku bijyanye no kwemererwa kunywa inzoga muri Qatar byumwihariko mu gikombe cy’isi