in

Bikomeje kuba ihurizo rikomeye ku bijyanye no kwemererwa kunywa inzoga muri Qatar byumwihariko mu gikombe cy’isi

Bikomeje kuba ihurizo rikomeye ku bijyanye no kwemererwa kunywa inzoga muri Qatar byumwihariko mu gikombe cy’isi.

Kunywa inzoga mbere y’umukino, mu mukino na nyuma yaho, ni bimwe mu bigize umupira w’amaguru mu busanzwe, kuko usanga byongerera ibyishimo n’urwego rw’imifanire ku bakunzi b’ikipe zirimo gukina.

Kuri iyi nshuro mu mikino y’igikombe cy’isi izabera muri Qatar kuva tariki 20 Ugushyingo kugera tariki 18 Ukuboza, kunywa inzoga bizaba bisaba imibare n’ubwitonzi buruta ahandi hose iyi mikino yabereye.

Ubusanzwe agasembuye ni kimwe mu bintu biba hafi umupira w’amaguru haba aho bawurebera kuri televiziyo cyangwa kuri sitadeKugurisha inzoga mu masitade yo muri Qatar bizaba byemewe.

Abafana bazaba bemerewe kunywa inzoga mbere ho amasaha atatu ngo umukino utangire, ndetse n’isaha imwe nyuma y’umukino, gusa mu mukino hagati ntabwo bizaba byemewe.

Hanze ya sitade hari utundi duce twashyizwe mu mujyi wa Doha aho naho abafana bazajya baba bemerewe kunywa inzoga ariko umuntu azajya akoza icupa ku munwa kuva saa 18:30 z’umugoroba kuzamura.

Leta ya Qatar yashyizeho uduce two kunyweramo inzoga kandi nabwo ku masaha abaze

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Christiano Ronaldo na Lionel Messi bishoboka ko bose bagiye kwambara Visite Rwanda, ku banyarwanda n’inkuru nziza

Dore ibitazwi n’abenshi wakora bikagukururira igikundiro gikomeye ndetse bikakuzanira n’icyubahiro