in

Bugesera: Umugore yateye icyuma mugenzi we mu musaya bapfa umugabo

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama haravugwa inkuru y’umugore witwa Mujawamariya watewe icyuma n’umugore mugenzi we witwa Uwamuhoza Francine.

Uyu Mujawamariya avuga ko ku itari 15 Nzeri yagiye kurwaza mukuru we i Kanombe maze mu kugaruka aza aho acumbitse i Ntarama yasanze uwo mudamu Francine yamutegeye muri tuwalete maze ahita aza kumutera icyuma mu musaya.

Mujawamariya aganira na tv1 dukesha iyi nkuru yavuze ko ubusanzwe ateka resitora bityo rero akaba yakira abantu bose baza bashaka icyo kurya, nyuma yuko umugabo wa Francine akunze kuza kurira muri iyo resitora, byatumye umugore we avuga ko Mujawamariya yamutwariye umugabo akaba ariyo ntandaro yo kumutera icyuma.

Mujawamariya nyuma yo guterwa icyuma, asigaye azungera akikubita hasi kandi ugutwi kumwe kukaba kutumva neza, arasaba ubuvugizi dore ko uyu Francine wamuteye icyuma acyidegebya kandi avuga ko noneho azamwica burundu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fifi Raya avuze ukuntu yatereswe n’umutinganyi, amafoto n’amagambo yandikiwe abishize hanze avuga ko byamuteye n’isesemi

Christiano Ronaldo na Lionel Messi bishoboka ko bose bagiye kwambara Visite Rwanda, ku banyarwanda n’inkuru nziza