Umutoza mukuru wa Manchester United Erik Ten Hag yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwamukura imbere Cristiano Ronaldo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo hasakaye amashusho ya Cristiano Ronaldo avuga ko atubaha umutoza Erik Ten Hag kuko nawe ngo ntabwo amwubaha, ndetse Kandi ko ngo muri Manchester United nta minduka zigaragaramo kuva mbere hose.
Erik Ten Hag nyuma yo kumva amagambo Cristiano Ronaldo yatangaje yari yirinze kugira icyo abivuga ho ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yasabye ubuyobozi bwa Manchester United ko bwarekura uyu mukinnyi.
Ibi bikomeje guca igikuba ku mugabane w’iburayi kubera Aya magambo Cristiano Ronaldo yatangaje ndetse akanavuga ku bakinnyi bakinanye muri Manchester United bayobowe na Wayne Rooney, amuvuga ho ko ngo amugirira ishyari.