in

Celine Dion uzwi mu muziki ubu yerekeje no mu gukina filime

Uyu ni umuhanzikazi Céline Marie Claudette Dion yatangaje ko agiye gukina muri filime ziganjemo urwenya n’urukundo, aho izasohoka mu 2023.

Iyi filime yiswe ‘Love again’ Celine Dion azayihuriramo n’abakinnyi ba sinema batandukanye barimo Priyanka Chopra Jonas na Sam Heughan.

Sony Pictures yateguye iyi filime itangaza ko usibye kuba Celine Dion yarakinnye muri iyi filime yanakoze indirimbo izasohoka kuri iyi filime (Sound Track) bizasohokera rimwe ku wa 12 Gicurasi 2023.

Iyi filime yiteguwe n’abatari bake ubu abantu benshi bafite amatsiko yo kureba uburyo umuhanzikazi Céline Dion azitwara mu mikinire ye.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC birongeye biranga nyuma yo kunganya na Police FC

”Sheri wanjye yananiwe kunyitaho ndicuruza” inkumi yavuze impamvu ikomeye yamugize indaya