in

APR FC birongeye biranga nyuma yo kunganya na Police FC

APR FC nyuma yo kunganya n’ikipe ya Police FC yongeye kunganya na Espoir FC ubusa ku busa.

Kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ikipe ya Espoir FC yari yakiriye Ikipe ya APR FC kuri Sitade yahoze yitwa kamarampaka birangira ari ubusa ku busa

Uyu mukino watangiye ubona ko Ikipe ya APR FC irimo kurushwa cyane n’ikipe ya Espoir FC ari nako bagenda bayihusha bumwe mu buryo bwabaga bwabazwe.

Ikibuga cy’ikipe ya Espoir FC cyagoye cyane Ikipe ya APR FC cyane ko wabonaga ko imipira imwe n’imwe ntabwo bayihanahanaga neza nkuko bisanzwe ariko iyi kipe yageragezaga gukora iyo bwabaga kugirango irebe ko yaza kubona amanota 3 yaje ishaka.

Bigeze mu minota 30 y’igice cya mbere Ikipe ya APR FC yatangiye gukina neza Ari nako igenda ihusa uburyo bumwe na bumwe harimo nk’umupira wa Kufura bateye nabi ariko ahantu wari uri wabonaga ko hagombaga kubamo igitego, Iki gice cyaje kurangira nta kipe n’imwe irebye mu izamu.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko Espoir FC igishaka kwataka cyane ikipe ya APR FC ari nako iyi kipe igenda ikuramo imipira yabazwe ariko bigakomeza kwangira abasore b’ikipe ya Espoir FC.

APR FC nayo yageze aho ihindura uburyo bwimikinire ukabona ko irimo gushaka cyane gutsindira ku mipira y’imiterekano ariko sigire ikintu iyikoresha ari nako baza gushyiramo umusore ukunze kuyibyaza umusaruro Ishimwe Christian.

Ikipe ya Espoir FC yakomeje nayo kugenda inyuzamo yataka cyane ikipe ya APR FC cyane nko ku munota wa 83 abasore b’iyi kipe babonye uburyo bukomeye ariko biranga nti bwabyazwa umusaruro.

APR FC mu minota yanyuma yakomeje kugerageza ariko biba iby’ubusa umukino urangira ari ubusa ku busa mu mukino waberaga I Rusizi.

 

Abari babanjemo ku ruhande rwa Espoir FC

Niyongira Patience (GK), Ahishakiye Jacques, Bernard Dusenge, Philbert Twagirimana, Shyaka Philbert , Niyitanga Yves, Ndikumana Trésor(C) , Musasizi John, Kwizera Trésor, Samson Ikwechukwu, Mbazo Nkoto Kalim

Abakinnyo babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Mutabaruka Alexandre(GK), Niyomugabo Claude, Ndayishimiye Dieudonné, Buregeya Prince(C), Rwabuhihi Placide, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain, Nizeyimana Djuma, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore waminuje yakoze benshi ku mu mutima nyuma yo kugaragara adoda inkweto

Celine Dion uzwi mu muziki ubu yerekeje no mu gukina filime