in

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi yahisemo umutoza uzamwungiriza hagati ya Yves RWASAMANZI na Jimmy Mulisa

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer yatangaje ko yakunze gukorana na Jimmy Mulisa kututa Yves RWASAMANZI.

Hashize igihe Carlos ari ku mugabane w’iburayi agenda ashaka abakinnyi bagiye batandukanye bafasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuzitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika CAN.

Uyu mutoza kuva yava kuri uyu mugabane w’iburayi yakomeje gushyira igitutu ku buyobozi bwa FERWAFA ngo bamushakire imikino ya gishuti yo kumufasha kumenya abakinnyi azifashisha. ku ikubitiro biravugwa ko u Rwanda ruzakina na Sudan nubwo umukino utaremezwa neza.

Uyu mutoza yaje kongere kugaragaza ko yakunze gukorana na Jimmy Mulisa mu minsi yashyize ubwo iyi kipe yajyaga mu mwiherero mu gihugu cya Marocco bagakinirayo imikino 2 ya gishuti harimo uwo bakinnye na Guinea Equatorial hamwe na FC Lopopo yo muri DRC.

Carlos Alos Ferrer ukomoka mu gihugu cya Esipanye yatangaje impamvu 2 zikomeye zatumye ahitamo Jimmy Mulisa kuruta Yves RWASAMANZI.

Izi mpamvu yagaragaje ko Jimmy Mulisa yavuguruzaga uyu mutoza wenda aho yabonaga Carlos agiye gukora amakosa bitandukanye na RWASAMANZI, kandi uyu mutoza avuga ko abikunda cyane bitewe nuko abona ko Jimmy Mulisa aba ari gukora icyo asabwa.

Indi mpamvu ni uko Carlos yabonye Jimmy Mulisa azi ururimi rw’icyongereza kuruta Yves RWASAMANZI, ibi uyu mutoza yatangaje avuga ko kuba RWASAMANZI atavuga neza urwo rurimi ari byo bituma adakunda kumuvuguruza cyane mu myanzuro yabaga yafashe, bivuze ko Jimmy Mulisa byoroshye gukorana nawe kuko baba bumvikana muri byose.

Ibi uyu mutoza yabisabye FERWAFA ko yabimukorere kugirango akomeze kwitegura neza iyi mikino iri mu mwaka utaha mu kwezi kwa 3.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Miss Umunyana Shanitah hari undi mukobwa wegukanye ikimba ry’ubwiza uri gutabariza guhabwa ibihembo yatsindiye

Nta mvura idahita,Teta Sandra wakundayeho na Prince Kid yamugenye ubutumwa bukomeye bumusubizamo ikizere