in

Nta mvura idahita,Teta Sandra wakundayeho na Prince Kid yamugenye ubutumwa bukomeye bumusubizamo ikizere

Prince Kid, ni umusore bakanyujijeho mu rukundo mu myaka yatambutse ariko uyu munsi akaba ari mu butabera aho akurikiranyweho ibyaha birimo ibyabereye mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Teta Sandra na Prince Kid batangiranye umushinga wa Rwanda Inspiration Back Up mbere y’uko itangira gutegura irushanwa rya Miss Rwanda mu 2014.

Ishimwe Dieudonné ( Prince Kid) mu 2016, yabwiye umunyamakuru wa TV10 ko mu buzima bwe yakunze rimwe gusa kandi umukobwa bakundanye adateze kuzamwibagirwa.

Uwo yavugaga ni Teta Sandra bari barakundanye ubwo yari akirangiza kaminuza.

Aba bombi bakundanye igihe kitari gito, kugeza mu 2014 ubwo uyu mukobwa yinjiraga mu rukundo rushya n’umuhanzi Derek wamamaye mu itsinda rya Active batandukanye mu 2017 mbere y’uko mu 2018 atangira gukundana na Weasel wo muri Uganda ubu bafitanye abana babiri.

Ku makuru dukesha IGIHE , Sandra Teta yabajijwe ubutumwa yagenera Princekid ufungiye muri gereza ya Mageragere aho akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo bikekwa ko yakoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda.

Teta Sandra yagize ati “Icyo namubwira ni ugukomera, nta mvura idahita!”

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi yahisemo umutoza uzamwungiriza hagati ya Yves RWASAMANZI na Jimmy Mulisa

Irene Murindahabi yashyize hanze amafoto y’umwana we w’umukobwa arenzaho amagambo meza yashimishije benshi(Amafoto)