in

Cameroon yatsinze u Rwanda mu mukino wa kabiri w’itsinda C muri Dakar Arena

Mu mukino w’itsinda C wabereye muri Dakar Arena, Senegal, ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, ikipe y’igihugu ya Cameroon yatsinze u Rwanda ku manota 70-59. Uyu mukino watangiye saa Tanu z’ijoro, u Rwanda rwahereye ku kotsa igitutu Cameroon, ariko iza kwigaranzura byihuse.

 

Agace ka mbere karangiye Cameroon iyoboye n’amanota 25-20, ibifashijwemo na Fabien Quentin Philibert Ateba wagaragaje ubuhanga mu gutsinda amanota 3. Abakinnyi b’u Rwanda barimo Antino Alverazes Jackson na William Robeyns bagaragaje imbaraga, ariko mu gace ka kabiri, u Rwanda rwabashije gutsinda amanota 8 gusa, mu gihe Cameroon yatsinze amanota 22, bajya kuruhuka ari 47-28.

 

Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwisubiyeho rutsinda amanota 15-11, rubifashijwemo na William Robeyns, ariko ntibyahinduye byinshi kuko Cameroon yakomeje kuyobora. Agace ka kane nako kagenze neza ku Rwanda, Antino Alverazes Jackson yitwaye neza atsinda amanota menshi, ariko Cameroon yasoje itsinze 70-59.

 

William Robeyns ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rw’u Rwanda (19). Ni umukino wa kabiri u Rwanda rutsinzwe, nyuma yo gutsindwa na Senegal ku wa Gatanu.

Amafoto y’ibyaranze umukino

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkundo zikomeje kurikora Rusizi umusore yiyahuye kubera kubengwa

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC, yongera kuyobora urutonde rwa shampiyona