in

CAF yashimiye abakinnyi babiri b’Amavubi nyuma yo kuzonga Benin

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’Afurika ‘CAF’ yashyize abakinnyi babiri b’Ikipe y’Igihugu Amavubi mu bakinnyi 11 bitwaye neza mu mikino y’umunsi wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, Ikipe y’Igihugu Amavubi itozwa na Carlos Ferrer yari yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Benin ‘Les Guepards’, umukino ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Muri uyu mukino abakinnyi babiri b’Amavubi bitwaye neza kurusha abandi ni myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel Mangwende usanzwe ukinira ikipe ya AS FAR Rabat yo muri Morocco na Manzi Thierry ukinira ikipe ya AS Kigali yo mu Rwanda.

Aba bakinnyi babiri b’Amavubi bahise bashyirwa mu ikipe y’abakinnyi 11 beza bitwaye neza mu mikino y’umunsi wa kane w’amatsinda, ni mu gihe umuzamu Ntwari Fiacre na we aheruka kujya mu ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza mu mikino y’umunsi wa gatatu w’amatsinda.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende na Manzi Thierry ni abakinnyi bamaze igihe kinini babanza mu kibuga mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bakaba baranakinanye muri Rayon Sports na APR FC.

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hagaragaye abakinnyi b’abanyarwanda bakagombye kuba bakinira amavubi umwe ukina muri Arsenal undi ukina mu Man U n’abandi

Amavubi mu kaga gakomeye: Ukurikije itegeko rya CAF, ikirego cya Benin kuri Muhire Kevin gifite ishungiro – Sobanukirwa