in

Amavubi mu kaga gakomeye: Ukurikije itegeko rya CAF, ikirego cya Benin kuri Muhire Kevin gifite ishungiro – Sobanukirwa

Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu Amavubi na Bénin, umutoza wa Benin yatangarije itangazamakuru ko batanze ikirego muri CAF kubera Amavubi yakinishije umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo kandi bitemewe.

Yagize ati “Hari nimero 11, Muhire Kevin wabonye ikarita y’umuhondo mu mukino ubanza ku munota wa 68, uwo mukinnyi kandi yayibonye ku munota 74 bakina na Sénégal.”

Itegeko rya 42 mu mategeko ya CAF agenga imikino y’Igikombe cya Afurika rivuga ku bijyanye no guhagarikwa kw’abakinnyi bahawe amakarita, rigena ko umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo yikurikiranya muri aya majonjora asiba umukino ukurikira.

Mu gika cya 10 cy’iri tegeko, CAF ivuga ko kabone niyo CAF itamenyesha Ishyirahamwe ko hari umukinnyi waryo utemerewe gukina, iryo shyirahamwe rigomba kugira amakenga, uwo mukinnyi ntakoreshwe.

Ibi rero siko byagenze ku Rwanda, kuko nubwo CAF yabamenyesheje ko Hakim Sahabo ariwe utemewe gukina umukino wa Bénin, gusa Team Manager mu nshingano ze yari akwiye kubaza impamvu Muhire Kevin we batamuhagaritse.

Team Manager w’ikipe y’igihugu Amavubi niwe uba ufite inshingano zo kubaza muri CAF impamvu itabamenyesheje ko Kevin atemewe kuko bigaragara ko yahawe amakarita 2 y’umuhondo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

CAF yashimiye abakinnyi babiri b’Amavubi nyuma yo kuzonga Benin

Umusifuzi wasifuye umukino w’u Rwanda na Bennin ari mu mazi abira