in

Byiringiro Lague yavuze amagambo yuzuye ubwishongozi mbere yo kwerekeza i Burayi

Uyu musore uri mu bato batanga icyizere yabwiye The New Times ko kuba yerekeje muri iyi kipe yo mu cyiciro cya gatatu ari umugisha ndetse yahoze arota gukina i Burayi.

Ati “Ndishimye cyane kuba ngiye gukina nk’uwabigize umwugano kuba nerekeje mu ikipe nziza nk’iriya n’umugisha kuri njyewe.Ni iby’agaciro kuri njye gukina i Burayi.Nategereje aya mahirwe igihe kinini.

Gukina i Burayi ni inzozi ku bakinnyi benshi kandi ni ikintu gikomeye cyane nagezeho. Buri mukinnyi wese aba ashaka gukina nk’uwabigize umwuga. Ndizera ko birabera urugero abakiri bato bakina hano mu Rwanda bagakora cyane.

Uyu yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu afite imyaka 20 ndetse kuwa 25 Mutarama 2021 akina umukino we wa mbere muri CHAN 2020 ubwo yasimburaga Bertrand Iradukunda mu mukino u Rwanda rwatsinze ibitego 3–2 ikipe ya Togo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz watengushye abanyarwanda yongeye gutumirwa mu gitaramo i Kigali

Abakinnyi bakomeye muri Rayon Sports baniganye imbere y’ubuyobozi nyuma y’ikibazo cy’ubusinzi cyabaye icyorezo