in

Byinshi wamenya ku musore w’umuherwe ugiye kurongora umukobwa wa Trump.

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko uherutse kwambika impeta umukobwa wa Donald Trump akomeje kuvugwa hirya no hino mu binyamakuru bitandukanye nyuma guterera ivi uyu mukobwa.

Uretse kuba ikiri kuvugwa cyane kuri uyu musore Micheal Boulos ari uko yambitse impeta y’urukundo umukobwa wa Donald Trump, hari kwibazwa cyane ku cyinyuranyo cy’imyaka aba bombi barushanwa dore ko Tiffany Trump afite imyaka 27 naho Micheal Boulos akaba
afite imyaka 23 y’amavuko.

Micheal Boulos yavutse ku itariki 27/8/1997 avukira mu mujyi wa Texas mu gace kaho kitwa Houston aho hakaba ari muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Yavukiye mu muryango w’umuherwe witwa Massad ufite companyi yitwa SCOA ikorera muri Nigeria, nyina yitwa Sarah nawe akaba yarashinze ikigo cyitwa Performing Arts
gikorera muri Nigeria.

Gusa n’ubwo Micheal Boulos yavukiye muri Amerika ntabwo ari umunyamerika n’ubwo abarwa
nkawe. Se Massad avuka mu gihugu cya Liban naho nyina Sarah akomoka mu Bufaransa. Micheal Boulos akaba afite ubwenegihugu 3 aribwo French, Lebanese
hamwe na Amerika.

Ubwo yari afite imyaka 10 Micheal Boulos yagiye kuba mu gihugu cya Nigeria we n’ababyeyi be dore ko ariho kompanyi ebyiri z’ababyeyi be zabaga. Mu gihugu cya Nigeria niho yakuriye ndetse anarangiza mu ishuri ryitwa American International School of Lagos riherereye muri icyo gihugu.

Micheal Boulos yakomereje amashuri ye ya kaminuza mu mujyi wa London ho mu  Bwongereza, ajya kwiga ibijyanye n’icunga
mutungo muri kaminuza yitwa Regent’s University London mu mwaka wa2018.

Yakomeje ajya kwigira impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza yitwa City University of London mu mwaka wa 2019 akaba ari bwo yasoje amashuri ye.

Micheal Boulos nawe akaba yarateye ikirenge mucya Se maze mu mwaka wa 2016 yungiriza se kuyobora kompanyi ya SCOA ikorera muri Nigeria. Mu mwaka wa 2019 yabaye umuyobozi mukuru w’uruganda rwitwa Fadoul Group ndetse aza no kuba ushinzwe
inyungu za kompanyi yitwa Royalton Investment kuva mu mwaka wa 2019 kugeza ubu.

Urugendo rw’urukundo hagati ya Micheal Boulos n’umukobwa wa
Donald Trump witwa Tiffany Trump rwatangiye mu kwezi kwa 7 ko mu mwaka wa 2018 ubwo aba bombi bahuriraga mu gihugu cy’u Bugereki (Greece).

Kuva icyo gihe ni bwo batangiye gukundana ndetse ntibabigira
ibanga wasangaga ku mbunga nkoranyambaga berekana amarangamutima yabo babwirana
amagambo asize umunyu.

Tiffany Trump akaba ari umwana wa 4 w’uwahoze ari Perezida wa
Amerika Donald Trump. Ku itariki 19/01/2021 ni bwo uyu mukobwa w’imyaka 27 yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo na Micheal Boulos w’imyaka 23 bamaze
imyaka 3 n’igice bakundana.

Ibi byabaye habura amasaha macye ngo se wa Tiffany ari we
Donald Trump asohoke muri White House dore ko igihe cya manda ye ya mbere cyari cyirangiye, akaba yariyamamarije iya kabiri agatsindwa. Kugeza ubu Micheal Boulos na Tiffany Trump ntibaratangaza itariki y’ubukwe
bwabo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiteri akomeje guca ibintu nyuma yo kugaragara abatiriza mu ruzi abakobwa n’abasore bambaye uko bavutse.

Niba ushaka kwinjira mu rukundo ruryoshye kandi ruzaramba ,irinde kugendera kuri ibi bintu bikurikira.