in

Byahinduye isura! Abayisilamu 11 batawe muri yombi bazira kurya mu gisibo cya Ramadhan

Mu bitangazamakuru bitandukanye muri Africa hakomeje kuzenguruka inkuru ya Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan.

Aba batawe muri yombi na Hisbah, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe, harimo abagabo 10 ndetse n’umugore umwe. Bombi basanzwe barira hafi y’isoko.

Ku Isi hose, Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan aho biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze, bagitangiye tariki 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abafashwe baganirijwe maze bibutswa ko biyemewe kurya mu gisibo cya Ramadhan, maze bararekurwa. Iyo Polisi yatangaje ko ababwirwa ari Abayisilamu gusa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba Dynamo BBC bamaze gusesekara i Bujumbura – AMAFOTO

Yakiriwe nk’umwamikazi! Miss Tumukunde Hannah Karema yageze i Kampala yishimirwa bidasanzwe nyuma yo kwitwara neza muri Miss World akubutsemo – VIDEWO