in

NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO

Bwira umukunzi wawe umwe muri iyi mitoma irenze wirebere impinduka ziba mu rukundo rwanyu.

Kubwira amagambo meza umukunzi wawe ni ikintu cy’ingenzi cyane ku buryo utazatekereza no kwicuza mu buzima bwawe. Dore imitoma irenze 11 wabwira umukunzi wawe agahita agurumana umuriro w’urukundo:

1.Rimwe na rimwe mba numva umutima wanjye ugiye guturitswa n’ibyishimo bivanze n’umunezero iyo nkutekereje kuko akenshi bituma mbura amahoro mu mutima wanjye.

2.Ni wowe si yanjye nari ntegereje, imbaraga zinsunika zinjyana aho uri kuko kuba aho uri ntako bisa.

3.Nishimira cyane kugusoma kurusha uko nasoma undi muntu uwo ariwe wese kuko iminwa yawe impumurira neza nkumva nayigumana.

4.Iyo utari kumwe nanjye mbura ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wanjye, nkumva nsigaye njyenyine ku isi.

5.Iyo uri kumwe nanjye mu mwanya mwiza nk’uyu w’umunezero, kugutekereza byonyine binzanira ibyishimo bidasanzwe, ese waba ubizi?

6.Mu gihe wumva uri wenyine, ujye ureba hagati y’intoki zawe wibuke ko ariho intoki zanjye zikwirwa neza honyine kurusha uko nazifatisha hagati y’intoki z’undi muntu.

7.Iyo nkubonye ntekereza ijuru mu gihe gito ubundi nkumva niho nibereye bigatuma ndushaho kuba hafi y’Imana kuko ariyo yakungeneye.

8.Nsagwa n’ibyishimo byo kuba ndi kumwe nawe igihe cyose, kuvugana nawe, ndetse no kumva uri hafi yanjye bituma numva nezerewe mu mutima wanjye.

9.Bavuga ko umuntu agwa mu rukundo rimwe gusa ariko njye iyo nkubonye iruhande rwanjye utuje undebana akanyamuneza n’ubwuzu bituma nongera kugwa mu rukundo inshuro zitabarika.

10.Ndi kumwe nawe sinzigera nicuza mu buzima bwanjye, igihe kirekire ntikizigera kimbera nk’imyaka igihumbi.

11.Ubuzima bwanjye nabuboneye muri wowe, kuko iyo utabaho nta buzima bwiza mba mfite kuko kubaho nkubona iruhande rwanjye binyongerera iminsi yo kurama ku isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nawe byagutera kumirwa: umusore bamutumye kugura umuceri wo guteka agaruka nyuma y’imyaka 47 yarashaje.

Nyuma y’ubukwe bwabo, Bijoux abwiye umugabo we amagambo yatuma ingaragu zifuza kurushinga.