in

NdabikunzeNdabikunze

Nyuma y’ubukwe bwabo, Bijoux abwiye umugabo we amagambo yatuma ingaragu zifuza kurushinga.

Umunsi umwe mu minsi 3 y’ingenzi umuntu agira ku isi ,harimo umunsi w’ubukwe. Tariki 8 Mutarama 2022, niho Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime yarushinze n’umuhanzi utuye mu Bubiligi ,Lionel Sentore.Ni ubukwe bwari bubereye ijisho ,haba mu mihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Kuri iki Cyumweru nibwo Bijoux yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze ataka cyane umugabo we barushinganye kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mutarama 2022.Ni imitoma myiza yamubwiye buri wese yabwira uwo yihebeye.

Bijoux yagize ati:”Nzagukunda ubuziraherezo,Lionel Sentore.Nakugizeho igikundiro kuva umunsi wa mbere duhura.Isura yawe nikintu ntashobora kwibagirwa, Biranezeza cyane ko byarangiye nawe unkunda, ntari kumwe na we sinzi icyo naba ndicyo.Ndagukunda cyane mukundwa kandi nzahora ngukunda, Mukunzi wanjye ndiho kubera wowe, umpa ihumure, umpa urukundo, Umutima wawe urasukuye cyane, wera nkinuma”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwira umukunzi wawe umwe muri iyi mitoma irenze wirebere impinduka ziba mu rukundo rwanyu.

Umuhanuzi ukomeye yavuze ibintu biteye ubwoba bizaba ahagiye gukinirwa igikombe cya AFCON 2021.