in

Bwa mbere mu mateka umukinnyi w’Amavubi uhora mu mitima y’abakunzi ba Rayon Sports na APR FC agiye kugurwa miliyari y’Amanyarwanda

Mutsinzi Ange nyuma yo guhabwa amamilliyoni n’ikipe y’iburayi yamaze kumvikana n’indi kipe ituranye niyo Byiringiro Lague agiyemo.

Myugariro w’Amavubi Mutsinzi Ange Gimmy nyuma yo kwishyurwa na FC Trofense yo mu gihugu cya Portugal yamaze kumvikana na AIk FC yo mu gihugu cya Suedé.

Hashize igihe Mutsinzi Ange areze ikipe ya FC Trofense ayisaba amafaranga yari imurimo itamuhereye igihe, iyi kipe ntiyabyumva nayo yongera iramurega baraburana ariko uyu musore byaje kurangira atsinze FC Trofense bituma ahabwa Milliyoni zirenga 20 z’amanyarwanda.

Nyuma yo guhabwa aya mafaranga Mutsinzi Ange Gimmy biravugwa ko yamaze kumvikana na AIK FC aho bivugwa ko izamugura miliyoni y’Amayero ahwanye na miliyari y’Amanyarwanda, iyi kipe ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Suedé aho Byiringiro Lague agiye gukina nubwo we azaba ari mu Cyiciro cya Gatatu.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko mu minsi iri imbere Mutsinzi Ange araba ari Umukinnyi w’iyi kipe kandi ngo iyi kipe izajya imuhemba amafaranga ashimishije. Biravugwa ko uyu musore azajya afata amafaranga ibihumbi 10 by’amadorari buri kwezi ahwanye na miliyoni zirenga 10 z’Amanyarwanda.

Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda kandi akomeye harimo ikipe ya APR FC, Rayon Sports ndetse n’izindi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Haringingo Francis yahise akora impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 azabanzamo nyuma yo kwikanga umukinnyi uvugwaho ubushuti n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports

Aracyarimo! Mu mafoto twinjirane mu mukino Cristiano Ronaldo yaraye atsindiyemo igitego cye cya mbere muri shampiyona ya gatanu ari gukina