in

Ngibi ibimenyetso byakwereka ko umuntu yakuriye mu muryango ukennye cyane.

Urubuga rwa Urban.org rusobanura ko mu buzima bwa buri munsi uko waba warakuze kose hari uko wakwitwara bitewe n’aho ugeze ntihabe hari umuntu wakuvumbura bigaragariye ku myitwarire yawe.

Muri rusange imiryango ikennye ntabwo ipfa kubona ubushobozi bwo gutunga umuryango, nk’uko bikwiriye ku buryo usanga muri iyo miryango harimo ibibazo bitandukanye, by’imibereho nko kubura ibyo kurya, ibyo kwambara, n’ibindi bitandukanye. Muri iyi nkuru turakwereka ibintu bitandatu, muri byinshi byakwereka uwo muntu wakuriye mu muryango ukennye.

1.Iyo agiye guhaha hari ibyo atagura kabone n’ubwo yaba afite amafaranga:

Uyu muntu wakuze ari umukene arangwa n’ubwoba bwa buri munsi ku buryo iyo agiye ku isoko hari ibyo adashobora kugura n’ubwo yaba afite ubushobozi bwabyo. Urugero: Nko kugura amazi yo mu icupa biramugora, kugura igipupe n’ibindi bitandukanye.

2.Ahorana ikibazo cy’imibereho y’ibimutunga

Uyu muntu wakuze ari umukene ahorana ikibazo cyo kubona ibimutunga ku buryo usanga ahora yibaza ngo ejo nzarya iki? cyangwa sindibuhage. Usanga agira agira ubwoba bwo gusangira n’abandi kuko aba yumva ko atari buhage. Usanga afite imico mu kurya aho ashobora guhitamo kuza kurya ibyo akunda cyane nyuma y’ibindi. Urugero: Nko kurya inyama nyuma.

3.Usanga bakunda kwikorana akazi

Abantu bakuriye mu buzima bwa gikene bakunda kwikorera ibintu ubwabo, ndetse akumva yakwifasha, ku buryo ushobora kumumenya bitewe na bimwe mu bikorwa akora.

4.Usanga bakora ibintu uko bitagomba gukorwa cyangwa gufatwa

Umuntu wakuriye mu muryango ukennye arangwa no gufata cyangwa gukora ibintu uko bidakorwa. Urugero: Gufata igikombe uko wiboneye mu gihe cyo kunywa, cyangwa kurya. Aha n’imyambaro ishobora kumugaragaza.

5.Uyu muntu yizerera mu bitangaza

Uzasanga aba barangwa n’imikino itanga amahirwe, nk’imikino ushobora gukina ugatsindira ikintu runaka, kabone n’aho yaba yaragize amafaranga menshi, ntibimubuza gukina imikino y’amahirwe cyangwa kwizerera mu bitangaza.

6.Iyo ari mu kazi ahorana ubwoba bwo kwirukanwa

Uyu muntu akazi kose akora arigengesera akiha intego y’ibyo agiye gukora ndetse n’ibyo agomba kurangiza. Uyu muntu ashobora no gukora akazi atameze neza ariko akagakora kugira ngo hatazamo icyuho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere mu mateka, hagiye kubakwa hoteli idasanzwe mu kirere.

Ntuzemere gushyingiranwa n’umukunzi wawe niba adashobora gusubiza ibi bibazo.