in

Burya ntawe bitababaza! Moussa Camara nyuma yo gutsinda igitego Mukura VS ari mu gahinda gakomeye

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Mali Moussa Camara, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kwangirwa igitego cyagombaga guhesha intsinzi iyi kipe ye.

Ku munsi wejo hashize kuwa gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023, hakomezaga imikino yo kwishyura (Retour) y’umunsi wa 17, imwe mu mikino yari itegerejwe na benshi harimo umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Mukura Victory Sport. Uyu mukino waje kurangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye uyu mukino ubona ko ifite inyota yo gutsinda ariko na Mukura Victory Sport ikunze kubasha Rayon Sports nayo yanyuzagamo ikataka izamu cyane. Ikipe ya Rayon Sports yashakaga intsinzi bikomeye yatangiye itsindirwa igitego na Moussa Camara ku mupira w’umuterekano yari ahawe na Hertier Luvumbu Nzinga.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Mukura Victory Sport yaje yariye umwanda nayo ishaka igitego ku bibi na bwiza iza no ku kibona umukino uza no kurangira uko. Moussa Camara mu minota ya nyuma yaje gutsinda igitego ariko umusifuzi aracyanga acyeka ko yari yaraririye ibintu bitashimishije abakunzi ba Rayon Sports cyane.

Iyo ukurikiye amashusho neza ubona ko umupira watewe Moussa Camara ari kumwe n’abandi bakinnyi ba Mukura Victory Sport umuzamu arawuruka uyu mukinnyi aza yiruka asubyamo ariko umusifuzi ntiyabirebyeho yahise afata umwanzuro wo kucyanga. Nyuma y’umukino Moussa Camara yararize cyane kubera iyi ntsinzi ikipe ye yabuze kandi akazi ke yari yakarangije umusifuzi akamubera imbogamizi.

Ikipe ya Rayon Sports ntiyorohewe kubera ko ubu yahise igera ku mwanya wa 4 n’amanota 32 ikurikiye ikipe ya Gasogi United yatsinze Sunrise FC igahita ifata umwanya wa 3 n’amanota 32 ariko izigamye ibitego byinshi kurusha Rayon Sports. APR FC niyo iri imbere nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 3-2 n’amanota 34 ikurikiwe na AS Kigali ifite amanota 33 nyuma yo gutsindwa na Rwamagana City igitego 1-0.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Laurent
Laurent
1 year ago

Mujye muba abanyamwuga. Wowe uri umunyamakuru nturi umusifuzi .ibyo kuba harabaye hors-jeu cg atariyo bireba commissaire w’umukino CG akanama nkemurampaka ka Ferwafa. Naho biriya uba ukoz e uba uteje umwuka mubi hagati ya rayón n’umusifuzi.Umunyamakuru ubogama ntabwo aba ari professionnel. Uzisubireho.

Videwo: Kylian Mbappé yagaragaye akubita umutoza we Christophe Galtier

Moses Turahirwa yakoze ibintu atari yarigeze akora na rimwe kuva twamumenya