in

Biratangaje! Abana 4 barokotse impanuka y’indege mu buryo bw’ibitangaza – AMAFOTO

Abantu benshi bari kwibaza ukuntu abana 4 basanze ari bazima mu ishyamba rya Amazone, nyuma y’ibyumweru birenga 2 indege barimo ikoze impanuka maze baburiwe irengero nono babonetse kuri uyu wa Gatatu ari bazima.

Abasirikare barenga 100 ndetse n’imbwa zabo bamaze ibyumweru birenga 2 barimo gushakisha aba bana kuva indege ya Cessna 206, yagwa ku ya 1 Gicurasi.

Mu ntangiriro z’icyumweru, abasirikare basanze ibisigazwa by’indege muri iri shyamba, umuryango wakinguwe ndetse harimo n’imirambo y’abantu batatu harimo uwari utwaye iyo ndende ndetse na mama wabo bana.

Abategetsi ba Kolombiya ntibaratanga icyateye iyi mpanuka y’indege ariko urwego rushinzwe guhangana n’ibiza muri iki gihugu ruvuga ko umudereva yavuze ibibazo bya moteri iminota mike mbere yuko indege ibura muri sisitemu ya radar.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuboko kwe kumwe gucuranga neza by’agahebuzo, Junior Multisystem wacitse akaboko yongeye kugaragara mu mirimo ye nyuma y’uburwayi bwendaga kumuhitana(Videwo)

Titi Brown umaze umwaka n’igice afunzwe agiye kujurira icyemezo cyo ku mufunga iminsi 30