in

Ruhago y’i Nyarugenge ikomeje kuba akasamutwe! Ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’abagore yafungiranwe mu nzu

Hari bamwe mu bakinnyi ba Fatima WFC yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagore bafungiranwe mu nzu nyuma yo kwanga kuyivamo ikipe itabahembye ibirarane by’imishahara y’umwaka wose w’imikino batarahembwa.

Kuri uyu wa Kane, tariki 9 Gicurasi 2024 nibwo Ubuyobozi bwa Fatima WFC bwari basezeranyije abakinnyi bayo ko nyuma yo gusoza umwaka w’imikino bubagenera ibihumbi 15 Frw nk’impamba.

Byari biteganyijwe ko bagomba gutanga inzu babagamo nk’ikipe maze bagataha. Gusa ariko siko byagenze kuko bamwe muri bo banze kuyivamo badahawe ibirarane by’imishahara y’umwaka wose ndetse n’uduhimbazamushyi twose tw’imikino yo kwishyura.

Nyuma yo kwanga gusohoka mu nzu, nyirayo yaje afunga amarembo aragenda.

Mu kiganiro yaganira na B&B Kigali FM, Umuyobozi wa Fatima WFC, Hagabimana Ferdinand yavuze ko nta mafaranga ahari ariko bavuganye n’abakinnyi uko bazagenda bishyurwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Barajyahe ko baje ! Apr Fc yashyize hanze Application ikoreshwa muri telefone ariko kuyikoresha bisa kwigomwa ibirayi

Harimo amasura mashya! Ihere ijisho urutonde rw’abakinnyi umutoza w’Amavubi yahamagaye, urabona bazatanga umusaruro?