in

Gasogi United yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 9 ariko ihabwa igikombe – AMAFOTO

Ntakirutimana Assiel usanzwe ari umukunzi ukomeye w’ikipe ya Gasogi United, yayishyikirije igikombe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024 nyuma y’umukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona ariwo wa nyuma iyi kipe ku nshuro ya mbere yatsinzemo Etincelles 1-0.

Mu mikino 7 izi kipe zari zimaze gukinana, Etincelles yari yaratsinze Gasogi United inshuro 6 zose, none Gasogi yanditse amateka itsinda umukino wa 7.

Nyuma y’uyu mukino, Ntakirutimana Assiel umukunzi w’ikipe ya Gasogi United yayihaye igikombe, aho kuri we ngo iyi kipe asanga ntacyo itamuhaye nyuma yo kumutsindira ibigugu birimo Rayon Sports, APR FC ndetse n’izindi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harimo amasura mashya! Ihere ijisho urutonde rw’abakinnyi umutoza w’Amavubi yahamagaye, urabona bazatanga umusaruro?

I Bugesera byari amarira y’ibyishimo! Amakipe 2 yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yamenyekanye