in

Breaking News: Umuntu witwaje intwaro yitwikiriye ijoro arasa abantu batatu barapfa abandi batanu barakomereka

Abantu bagera kuri batatu bishwe naho batanu barakomereka, barashwe n’umuntu witwaje intwaro muri Michigan State University, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Amakuru make niyo yabashije guhita amenyekana ubwo bwicanyi bukiba, ariko umuyobozi wungirije wa polisi kuri iyo kaminuza, Chris Rozman, yavuze ko amasasu yumvikanye ahantu habiri, ku nyubako yigirwamo izwi nka Berkey Hall n’indi izwi nka Michigan State University Union.

Ubwo polisi yatabaraga, yasanze hari abantu bapfuye aho hantu hombi.

Rozman yavuze ko abantu batanu bajyanywe kwa muganga, bamwe bafite ibikomere bikabije ku buryo ubuzima bwabo bwari mu kaga. Polisi yaje gutangaza ko abandi bantu batatu bapfuye.

Ubwo byabaga, abanyeshuri n’abakozi bo muri iyi kaminuza iherereye mu gace ka East Lansing, basabwe kuguma ahantu hamwe bihishe.

Umuntu ukekwaho ubu bwicanyi yagaragaye ku mashusho arimo guhunga, ari umugabo wambaye mask.

Iyi kaminuza ku ishami rya East Lansing ifite abanyeshuri basaga 50,000. Yahise isubika amasomo kugeza mu masaha 48 ari imbere, umutekano umaze kwizerwa neza.

Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’amezi 14 habaye ubundi muri Oxford High School muri Oakland, ubwo ku wa 30 Ugushyigo 2021, umunyeshuri w’imyaka 15 yarashe bagezi be bane bahasiga ubuzima, abandi batandatu n‘umwalimu barakomereka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

U Rwanda ruzakira imikino ya FEASSSA 2023

Dore ubusobanuro bw’amazina 10 ndetse n’imyitwarire ikunze kuranga ba nyirayo