in

Dore ubusobanuro bw’amazina 10 ndetse n’imyitwarire ikunze kuranga ba nyirayo

Bimwe mu bintu byahitanya bantu harimo n’amazina, kuko abenshi baba batayahuje, abahanga bavuga ko izina buri muntu aba afite rigira igosobanuro cyihariye kandi rikaba rigena imico n’imyitwarire ya nyiraryo.

 

Kuri ubu twabateguriye ubusobanuro bw’amazina 10 atandukanye ndetse n’imico ikunze kuranga ba nyirayo.

1. Diane

Akunze kuba ari umunyembaraga ku mpande zose,ikindi akunze guhirwa cyane mu ishoramari,Diana aba ari umukozi mwiza haba mu buryo bugaragara ndetse no mu butagaragara,afata ibyemezo byiza adahubutse,bitewe n’imiterere ye ituma abona umwanya mu buyobozi ndetse igatuma aba umunyembaraga,ikindi Diana aba ari umuntu ukunze gutuza cyane kandi urangwa n’ikinyabupfura.

2. Lydia

Ni wa muntu ushidikanya cyane,akunda gutanga ariko agatanga afite icyo ashingiyeho cyazatuma agaruza ibyo yatanze,yikundira ubuyobozi kandi ni wa muntu uhorana Morale akenshi mubyo anavuga hakunze kuba harimo ukuri,ikindi na none akunze kuba ari umunyabwenge ndetse usanga ahanini aba ari mwiza mu buryo bugaragara inyuma,mubyo akora aba yabanje kubitekerezaho buriya ikindi kintu ngo yanga umuntu umugira inama,kandi ni wa muntu ushobora gukora ibishoboka byose kugira ngo abone amahoro.

3. Faustin

Faustin akunze kuba ari umuntu mwiza,ukunda urugo ndetse akagira n’inshuti nyinshi kandi akunze kuba ari wa muntu utabara,afata ibyemezo bizima ndetse akunze no kugira impano yo kunga abantu,ni wa muntu ugira urukundo kuko uwo akundanya nawe atanjya amubabaza,ikindi ni wa muntu uba yikundira ubushakashatsi akaba ari n’umunyamurava mubyo akora.

4. Innocent

Innocent ni wa muntu uba utakora ikindi kintu icyo yatangiye atarakirangiza,aba ari wa muntu ukunda ibintu byo gushushanya ndetse n’imideri,agira urukundo ndetse akagira n’ubumuntu,ikindi aba ari umunyamahirwe mubyo akora,yaba bibi cyangwa byiza,agira n’impano yo kwandika,mu byo akora byose biba bisobanutse.

5. Angelique

Nawe akunze kuba ari umunyembaraga,ariko na none rimwe na rimwe akaba umunebwe,kandi na none akunze kuba ari wa muntu wihoranira Morale ibihe byose,ntabwo ari umunyabikorwa ariko ni umunyamipangu,ashobora gupanga ikintu ariko we nta kishyirire mu bikorwa ahubwo akagiha abandi ngo abe aribo bagikora,yumva yakwigenga kandi na none akunze kuba ari umushakashatsi,ikindi ahora ategereje amahirwe gusa mu bintu bye,ndetse we abayumva nibyo yakora yabikora mu nzira ze gusa.

6. Grace

Aba ari wa muntu usobanutse,atumika,ucukumbura yewe akaba ari n’umunyamutima ariko agakunda gukinishanya ndetse no gutanga inama,atekereza byihuse kandi neza,abika ibanga kandi akagira n’impano y’ubushoramari,ikindi aho ari hose aba ashaka kwigaragaza ngo bamubone abinyujije mu bwenge bwe afite.

7. Charles

Ni wa muntu ukunda gusabana n’abandi kandi ugira inshuti nyinshi ariko na none akagira amarangamutima,agira amagambo meza ndetse akaba na nyirabayazana w’ibintu bishobora guteza ikibazo,igihe kimwe ntabwo yihangana,nawe ni wa muntu uba ushaka kwigenga ndetse uba anashaka gukora ibintu mu nzira ze nta w’umuyoboye.

8. Christian

Christian nawe agira imyitwarire nkiya Charles,kuko ari wa muntu ukunda gusabana n’abandi kandi ugira inshuti nyinshi ariko na none akagira amarangamutima,agira amagambo meza ndetse akaba na nyirabayazana w’ibintu bishobora guteza ikibazo,igihe kimwe ntabwo yihangana,nawe ni wa muntu uba ushaka kwigenga ndetse uba anashaka gukora ibintu mu nzira ze nta w’umuyoboye.

9. Rosine

Muri we arangwa n’itegeko kuko aho ari aba ashaka ngutegeka, iyo yatangiye ikintu atuza ari uko akirangije, agira imbabazi kandi akishimira gufasha ikiremwamuntu,ni wa muntu ushabutse kandi urangwa n’umutima mwiza, ikindi kandi ni wa muntu wizerera mu itegeko, umwanya ndetse no kugaragara neza mu bandi biba ari ingenzi kuri we, kandi ahora ashaka uburyo bwose abandi bamwiyumvamo ikindi kandi agira impano yo kwishakira icyerekezo.

10. Irène

Irène ni umukobwa cyangwa umugore ugira amarangamutima menshi n’umutima woroshye cyane kandi ahangayikira umuryango we cyane n’urugo rwe iyo arufite. Agira ibakwe, akunda akazi, ashaka kwigenga aba ashaka gukura vuba agahabwa inshingano. Irene akunda amahoro kuburyo ashyiramo imbaraga zose ngo abantu bose babane neza. Irène ababara vuba ariko ntago agira inzika, iyo agize umujinya n’uburakari yihutira gusaba imbabazi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Umuntu witwaje intwaro yitwikiriye ijoro arasa abantu batatu barapfa abandi batanu barakomereka

Ikipe ya Rayon Sports nayo ishobora gukina ntamufana uri muri Sitade