Breaking News: Rutahizamu w’umurusiya wavugishije abarimo KNC ari mu nzira aza i Kigali kwiyereka abamupinze

Umwataka w’Umu-Russia, Vladislav Kormishin w’imyaka 27 Kiyovu Sports iherutse gusinyisha ari mu nzira aza i Kigali mu Rwanda mu kipe ya Kiyovu Sports yamuguze.

Uyu Rutahizamu wakinaga mu ikipe yitwa FK Armavir ari mu nzira aza i Kigali muri Kiyovu Sports.

Biteganyijwe ko uyu rutahizamu wavugishije abatari bake mu Rwanda ko araza kugera i Kigali mu saha yo ku mugoroba ntagihindutse.

Uyu mwaka ikipe ya Kiyovu Sports cyangwa URUCACA nkuko biyita ngo barashaka igikombe hasi hejuru.

Vladislav Kormishin niwe mukinnyi ukomoka muri Russia wa mbere ugiye gukina mu Rwanda muri shampiyona y’ikiciro cya mbere.