in

Breaking news: impamvu nyamukuru yatumye APR FC yangirwa kujya mu gihugu cya Morocco

Igihugu cya Morocco cyahagaritse ingendo zose z’indege ziva hanze kubera ubwoko bushya bwa COVID bwiswe “Omicron”.

APR Fc yanganyije mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali ku munsi w’ejo hashize, yagombaga kwerekeza muri Maroc mu rukerera rwo ku wa Kabiri.

Gusa, kuri ubu ntabwo byoroshye ko yahita ifata urugendo rugana muri ubu bwami bwo mu Majyaruguru ya Afurika kubera ko bwahagaritse ingendo z’indege ziva hanze zose.

CAF yaraye yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc (FRMF) irisaba igisubizo rifite ku hazakinirwa umukino wo kwishyura ku Cyumweru.

Mu gihe Maroc yakomeza gutsimbarara ku kwinjirayo kwa APR FC, birashoboka ko umukino washyirwa mu kindi gihugu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo mu bicu: Ngaya amafoto yo mu bihe bitandukanye ya couple ya mbere irimo gutwika i Kigali

Niba ushaka kubyibuha mu gihe gito cyane ihate aya mafunguro