in

Bitunguranye ikipe ya APR FC yavunikishije umukinnyi ukomeye w’umunyamahanga hatabayeho imbaraga z’imana ntabwo yazakina umukino na Pyramid FC

Bitunguranye ikipe ya APR FC yavunikishije umukinnyi ukomeye w’umunyamahanga hatabayeho imbaraga z’imana ntabwo yazakina umukino na Pyramid FC

Ikipe ya APR FC muri iyi wikendi ishize yanganyije n’ikipe ya Marine FC ibitego 2-2 mu mukino wa Shampiyona utarakiniwe igihe kubera imikino nyafurika iyi kipe ya APR FC irimo gukina.

Wari umukino mwiza ndetse uryoheye ijisho cyane ku bakunzi b’aya makipe yombi bawurebye bitewe ni uko wari umukino urimo ibitego byinshi ndetse amakipe yombi akina umukino wo guhererekanya cyane Kandi ntayafunze indi mbese buri kipe yageraga imbere y’izamu cyane.

Muri uyu mukino umutoza wa APR FC Thierry Froger yakoresheje abakinnyi basa nk’ikipe ya kabiri kuko yabanje mu kibuga abarimo Niyigena Clement utaheruga gukina ndetse n’abandi batandukanye ariko ubona ko ari ikipe ikina neza. Muri uyu mukino Nshimiyimana Ismael Pitchou wari wabanje mu kibuga yagize ikibazo cy’imvune ku kirenge ndetse ntabwo azakina umukino wa Pyramid FC hatagize igikorwa byihuse.

Ikipe ya APR FC igiye gukomeza kwitegura umukino na Pyramid FC uri tariki 29 Nzeri 2023, ni kuri uyu wa gatanu. Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri biteganyijwe ko izahaguruka hano mu Rwanda yerekeza mu Misiri aho izakinira umukino wo kwishyura.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umufana bivugwa ko ari uwa Rayon Sports yateye ibuye ku modoka ya Al Hilal Benghazi ayimena ikirahure

Uwayezu Jean Fidel yantenze igikorwa abandi bayobozi be bashakaga gukorera abafana ba Rayon Sports bafite agahinda ko kutareba ikipe yabo