in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO

Biteye ubwoba: umukobwa urangije Kaminuza yarozwe na sheri we yahemukiye yambara ubusa ku karubanda

Inkuru ibabaje cyane yatumye abantu benshi batungurwa y’umukobwa warangije kaminuza aho kugirango atangire akazi ahubwo bakabona arahindutse atangiye kugenda yivugish mu muhanda atoragura imyanda aho yajugunywe, nawe ubwe ubona asa n’umwanda nta kwiyitaho.

Byatangiye aho umugabo utatangajwe amazina yakundanye n’umukobwa (nawe amazina ye atavuzwe) noneho yiyemeza kwimwishyurira amafaranga y’ishuri guhera mu mashuri yisumbuye kugeza arangije kaminuza.

Ikigaragara nuko aba bombibakundanaga ndetse banakundana igihe kinini cyane ku buryo umugabo yiyemeje gufata uyu mukobwa mu kaboko amwishyurira mashuri, bateganya kuzarushinga umukobwa arangije kwiga kuko yari yarabimwijeje.

Umukobwa yagiye mu ishuri arangiza ayisumbuye maze akomereza muri kaminuza. Kubera urukundo bakundanaga, umugabo yakomeje kwishyura amafaranga y’ishuri kugeza abashije kurangiza amasomo ye ya kaminuza, bitewe n’ikizere yari yarahawe ko bazahita bashyingiranwa rwose umukobwa arangije amasomo ye.

Ariko siko byagenze kuko umukobwa amaze kurangiza kwiga muri kaminuza, ibintu byarahindutse bitewe rwose n’umukobwa. Bivugwa ko akimara kurangiza kaminuza, uyu mukobwa yahinduye uko yiyumvagamo uyumugabo, kuko yahise amukatira amujugunya nkabo batigeze bamenyana nubwo muri iyo myaka yose yari yaramusezeranije ko bazashyingiranwa nyuma yo kurangiza amasomo ye.

Amaherezo, umugabo ntiyigeze yumva ibimubayeho, yananiwe kubyakira, nyuma yo kumara iyo myaka yose yishyura amafaranga yishuri.

Umugore yahisemo kumusiga kuko yari amaze kubona ko ari ku rundi rwego, abona ko ntaho agihuriye n’uwo mugabo n’ubwo ariwe wamugejeje kuri urwo rwego.

Ikigaragara nuko umugore yashakaga umuntu wize cyane nka we, kandi umugabo wamwishyuriye kugirango agere aho ari kwiyumva ntabwo yari akiri umugabo winzozi ze.

Icyakurikiye kandi kibabaje nuko umugabo yahise afata icyemezo cyo kwihimura kuri uwo mukobwa maze ahitamo kubikora mu buryo bwa kinya afurika.

Umugabo yagiye kwa muganga w’umupfumu kugirango umukobwa yakundaga cyane yateganyaga kurushinga nawe, umukobwa wamukinishije imyaka yose amubeshya ko amukunda, amwereke ko guhemuka bigira ingaruka.

Ntibyatinze, abantu batunguwe no kubona umukobwa wize kaminuza akarangiza atangiye kugenda yivugana wenyine, azenguruka hirya no hino mu mihanda yambaye imyenda yanduye kandi anatoragura imyanda abonye yose, ndetse n’imisatsi ishagaraye ubona nawe ubwe asa n’umwanda kandi arangije kaminuza.

Bivugwa ko umugabo yarogesheje uyu mukobwa ku bw’amasezerano yambaye ubusa n’amafaranga yose yamutakajeho mu mashuri ye yarangiza akamutera umugongo amwereka ko ntaho bahuriye atakimukeneye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi U23 yari yivuganye umusifuzi nyuma yo gutsindwa

Rugikubita M Irene ahise abona undi muhanzi usimbura Niyo Bosco wasezeye muri MIE