in

Rugikubita M Irene ahise abona undi muhanzi usimbura Niyo Bosco wasezeye muri MIE

Sosiyete ya MIE imaze kubaka izina rikomeye mu bijyanye no kureberera inyungu z’abahanzi nyarwanda biravugwa ko igiye kubona umuhanzi mushya uzasimbura Niyo Bosco umaze iminsi ibiri asezeye.

Amakuru yamenyekanye avuga ko umuyobozi mukuru w’iyi sosiyete Mulindahabi Irene uzwi mu itangazamakuru yatangiye ibiganiro n’umuhanzikazi witwa Giramata uririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Aya makuru avuga ko uretse ibiganiro bigeze kure , indirimbo za mbere zarangije gufata amajwi n’amashusho ndetse ko mu gihe cya vuba ashobora kuzamurikira rubanda uyu muhanzikazi mushya indirimbo ya mbere igiye kujya hanze yiswe “Ubuhamya bugenda”

Giramata aje asanga itsinda rya Vestine na Dorcas rihetse umuziki wo guhimbaza Imana ndetse amakuru ahari yemeza M Irene uyobora MIE bizatwara igihe kitari gito kugira ngo yongere asinyishe umuhanzi utaririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye ubwoba: umukobwa urangije Kaminuza yarozwe na sheri we yahemukiye yambara ubusa ku karubanda

Umusaza w’imyaka 100 yaciye agahigo ku isi ibyo abandi bavuga ko bidashiboka we yarabikoze