in

Amavubi U23 yari yivuganye umusifuzi nyuma yo gutsindwa

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ku mugoroba yasezerewe na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyi myaka bituma isagarira abasifuzi nkuko andi makipe aza mu Rwanda abigerageza.

Amavubi yatsinzwe igitego 1-0 na Mali U23 cyinjijwe na Khalifa Traore ku munota wa 42 w’umukino bituma isezererwa kuko mu Rwanda bari banganyije igitego 1-1.

Abasore b’u Rwanda bagerageje kwishyura iki gitego biranga maze umukino urangira ari 1-0, Mali isezerera u Rwanda ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Umukino ukirangira abakinnyi b’u Rwanda bananiwe kwihangana maze buzura ku musifuzi aho bagaragaje kutishimira uburyo yitwaye muri uyu mukino, abashinzwe umutekano bahise bahagoboka.

Abasore barimo Nyarugabo Moise bagaragaje imyitwarire mibi ku musifuzi kugeza ubwo atabarwa n’abashinzwe umutekano.Aba bamushinjaga kubogamira kuri Mali kugeza ubwo ibatsinze.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu myambaro icikaguritse dore ibyo inkumi z’i Kigali zaraye zikoze(amafoto)

Biteye ubwoba: umukobwa urangije Kaminuza yarozwe na sheri we yahemukiye yambara ubusa ku karubanda