in

Ibyo yivugiye bimukozeho, Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira nyuma yibyo yavuze ku mutoza Eric Ten Hag no ku ikipe ya Man Utd

Ibyo yivugiye bimukozeho, Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira bitewe nibyo yavuze ku mutoza Ten Hag no kuri Man Utd.

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano birimo gucibwa umushahara w’ibyumweru 2 ungana na miliyoni imwe y’amapawundi kubera ibyo yatangaje kuri Manchester United mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan.

Mu kiganiro cyuzuye kwibasira Man United yagiranye n’umunyamakuru w’icyamamare,Piers Morgan kuri TalkTV,rutahizamu Cristiano Ronaldo avuga ko yumva “yarahemukiwe” na Manchester United kandi ko iyi kipe iri kugerageza kumwirukana nabi.

Ronaldo yagize ati “Nibyo, ntabwo ari umutoza [Erik Ten Hag] gusa, ahubwo n’abandi bagabo babiri cyangwa batatu bari mu ikipe. Numva ko nagambaniwe. ”

Yongeye kubazwa niba abayobozi bakuru b’ikipe baragerageje kumwirukana, uyu mugabo w’imyaka 37 yagize ati: “Simbyitayeho. Abantu bagomba kumva ukuri.

“Nibyo, numvise naragambaniwe kandi numva abantu bamwe batanshaka hano, atari uyu mwaka gusa ahubwo n’umwaka ushize.” Ikipe ya Manchester United yahise ishyira hanze itangazo rigufi ku gicamunsi ivuga ku magambo yatangajwe n’uyu mukinnyi wayo w’umunyabigwi.

Iyi kipe yagize ati: “Manchester United yumvise ibijyanye n’ikiganiro Cristiano Ronaldo yagiranye n’itangazamakuru, iyi kipe izasuzuma igisubizo cyayo nyuma yo kumenya amakuru yuzuye.

Icyo twibanzeho gikomeje n’ukwitegura igice cya kabiri cya shampiyona no kongera imbaraga, imyizerere n’ubufatanye mu bakinnyi, umutoza, abakozi, ndetse n’abafana.”

Ikinyamakuru Sky Sports kivuga ko iyi kipe nayo yabanje kugirana inama n’abanyamategeko bayo mbere yo gufata icyemezo ku byerekeye guhana Ronaldo, United bivugwa ko yababajwe cyane no kuba Ronaldo yaragiranye iki kiganiro na Morgan, kizerekanwa kuri TalkTV muri iki cyumweru.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore urongoye vuba yaguye gitumo umugeni we amuca inyuma

Biteye ubwoba Nyagatare hasanzwe umurambo w’umugabo utazwi yiciwe mu mirima afite ibimenyetso byimihoro yicishijwe