in

Biteye agahinda: Umwana wavukanye ubumuga budasanzwe(video)

Mugisha Abdul n’umwana w’umuhungu wavukanye ubumuga butandukanye aho iyo umureba ubona umugongo we warihese ndetse afite n’ubundi bumuga bwo kutavuga.

Shadia ubyara mugisha yavuzeko akivuka aribwo ibibazo byatangiye ku mugaragaro akomeza ku muvuza ahantu hatandukanye gusa ibibazo bikomeza kuba byinshi Kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Mu gahinda kenshi umubyeyi wa mugisha atangaza ko yamubyaye ari we mwana wenyine nubwo akomeje kugira ibibazo byinshi kubera amagambo benshi bamubwiye akimara ku mubyara.

Nyina wa mugisha yivugira ko mu gace batuyemo bamufata nkicyivume gusa abona imana igenda ikora ibikomeye ibyo bigahinduka aho kuri ubu mugisha abasha kugenda nka bandi bana ndetse birushaho gutera imbaraga umubyeyi we.

Mu kuvuka kwe se umubyara nawe yitabye imana aribyo byakomereye nyina we shadia mu kurera umwana wenyine kandi nta bushobozi yarafite bityo bituma atavuza mugisha kuko imibereho ye itameze neza kugeza kugeza uyu munsi.

Icyifuzo cya maman we shadia nuko mugisha yabona uko ajya kwishuri nk’abandi bana bityo akazagira ejo heza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburanga bw’umwe mu bakobwa b’ikimero bagaragaye babyinana n’umukunzi Seif.

Ibyo Umunyamakuru Irene Murindahabi yakoreye umugabo washakaga kumutekera umutwe