Bishop Mukanziga Brigitte wo mu itorero Imbaraga z’Imana yagiriye inama itangaje abashakanye yo kurebana filimi z’urukozasoni mu cyumba kugira ngo bige uburyo bushya bwo gutera akabariro.
Nkuko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa The Chronicles,uyu mugore w’Umubwirizabutumwa uri mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,yavuze ko ibi ngo bikomeza ishyingiranwa.
Yagize ati “Mushyire televiziyo ntoya mu cyumba cyanyu….Interineti irahari….niba mufite telefoni zigezweho [smartphone],niba ntayo mufite mutire umuturanyi.”
Icyakora iki kinyamakuru ntago cyatangaje igihe n’aho uyu mugore ukunze kuvuga ku ngingo zo kurushinga.