in

Abakinnyi bane muri 30 bahamagawe bamaze gusezererwa mw’ikipe y’igihugu Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Carlos Alos Ferrer, yamaze gusezerera abakinnyi bane muri 30 yari yarahamagaye ngo bitegure imikino ibiri Amavubi afitanye na Bénin.

Ni imikino yombi yo mu tsinda L yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Abakinnyi bane umutoza Carlos Ferrer yasezereye barimo umunyezamu Kwizera Olivier wagize ikibazo cy’imvune, Iradukunda Simeon usanzwe akinira Gorilla FC, Nyarugabo Moïse wa Mukura AS Kigali cyo kimwe na rutahizamu Mugisha Didier wa Police FC.

Amavubi yitegura guhurira na Ethiopia mu mukino wa gicuti azabanza gusura Bénin mu mukino wa gatatu wo mu tsinda uzabera i Cotonou, mbere y’uko amakipe yombi ahurira m’uwo kwishyura uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jado Castar yabonye umusimbura nyuma y’amezi yari yihiritse

Bishop Brigitte yarangiye abashakanye ahantu heza bazajya barebera firime z’urukozasoni