Nyuma y’umuhango wo gutanga ibihembo by’indashyikirwa muri Sinema binyuze mu bihembo bya Oscars byatanzwe tariki 12 Werurwe 2023, hakurikiyeho ibirori bya ‘Vanity Fair Oscar Party’ twakita nka ‘after party’ bihuriramo ibyamamare bitandukanye muri sinema n’ibindi bombi baserukana imyambaro idasanzwe.
Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byari byambaye mu buryo budasanzwe, abenshi bari bambaye imyenda ibonerana ku buryo imyenda y’imbere umuntu yamabaye iba igaragara.










