in

Biratangaje! Umubyeyi ufatwa nk’uwambere wabyaye akiri muto ku isi, yabyaye afite imyaka 5 gusa y’amavuko – Shira amatsiko

Lina Marcela Medina de Jurado wo mu gihugu cya Peru afatwa nk’umugore wabyaye akiri muto ku isi kuko yabyaye afite imyaka 5 y’amavuko gusa.

Nyuma yo kubyara abazwe, abaturanyi be barumiwe, batangazwa no kubona umugore wabyaye umwana ku kigero cy’imyaka mike cyane yari afite ku buryo budasanzwe.

Ababyeyi buyu mwana wahindutse umubyeyi akiri muto, bakibona ko inda itangiye kubyimba baketse ko arwaye ibibyimba munda, bamujyanye kwa muganga, umuganga wamufashe ibizamini yatunguwe no kubona uyu mwana atwite inda y’amezi 7 maze bose bagwa mu kantu.

Ubwo uyu mwana yabyaraga, abaganga bamubyaje bakwirakwije iyo nkuru ahantu hose mazw iba kimomo ku isi hose, se umubyara atangira gushakisha uwateye inda umwana we.

Uyu mwana yabyaye undi mwana tariki 14 Kamena 1939.Uyu mwana yabanye n’uwo yibarutse igihe kirekire umwana we witwa Gerardo aza gupfa mu mwaka w’1979 ku myaka 40 y’amavuko yishwe n’indwara y’amagufa.

Kugeza ubu uyu mu byeyi Medina Lin Lina Marcela Medina de Jurado, ariho afite imyaka 89 y’amavuko.Uyu mwana Gerardo yakuze afata mama we umubyara Lina nka mushiki we kugeza ubwo yari amaze kuzuza imyaka 10 y’amavuko amenya ko ari we mama we umubyara.

Iyi nkuru yakwirakwijwe mu isi yose abantu batangazwa no kumva uburyo yavutse nyamara haba mu bitabo cyangwa mu mashuri ari ntanumwe wigeze yiga ko bishoboka ko umwana avuka ku mubyeyi w’imyaka 5 y’amavuko dore ko bisanzwe bizwi ko umukobwa atangira kujya mu mihango afite byibura imyaka 12 akaba aribwo yasama.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Davis D nyuma y’udukingirizo agarutse mu buryo butangaje yambaye imyenda y’abagore

Yashatse gupfumbatiza umupolisi Ibihumbi 70 none bimukozeho