in

Biratangaje pe! Umuhanda waje guhinduka ikiyaga kubera imvura idasanzwe

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira warangiritse mu buryo bukomeye kubera imvura iminsi imaze iminsi igwa, iyo mvura kandi yaje guteza inkangu ikangiza uwo muhanda.

Uyu muhanda wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo.

Abakoresha uwo muhanda basabwe gukoresha imuhanda Kigali-Musanze-Rubavu kuko uwo bakoreshaga wangijwe n’inkangu yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Amakuru avuga ko uwo muhanda wangijwe n’amazi y’imvura n’ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga.

Polisi y’u Rwanda yasabye abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu nk’uko bigaragara mu itangazo yanyujije ku rukuta rwa Twitter.

Iryo tangazo ryagiraga riti” Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n’imvura ikabije, inkangu yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utaba nyabagendwa. Turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Murakoze.”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uko byari bimeze hirya no hino mu mujyi wa Kigali ku munsi wa Saint Valentin (Amafoto)

Anita Pendo yasebeje iniga ubwo bari ku rubyiniro abari aho bavuza induru (video)