in

Biratangaje ibyiza byo kuryama wambaye ubusa

 

Kuryama wambaye ubusa burya ni byiza cyane ku mubiri wawe kuko byongera imikorere myiza y’ingingo zitandukanye z’umubiri ku buryo butangaje cyane.

Burya kuryama wambaye ukuri cyangwa se uko wavutse ngo buriya bifasha byinshi umubiri.
Dore bimwe mu byiza byo kurara wambaye ubusa :

1.Byongerera uruhu itoto no kumererwa neza: nibyo cyane kuko iyo uryamye wambaye ubusa uruhu rubasha guhumeka neza kuko bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu byirirwa bitwikiriye bitabasha guhumeka neza nk’uko bikwiye.

Ibi kandi birinda indwara zishobora guterwa na mikorobe (microbe) bitewe no kutagerwaho n’umwuka uhagije.

2.Biringaniza umusemburo wa cortisol: iyo uryamye wambaye ubusa byongera umubiri kuguma kubushyuhe bukwiye maze umusemburo wa cortisol ukabasha gukora neza.

Iyo uryamye wambaye imyenda ushobora kubyukana umunabi.

3.Akamaro ku ntangangabo: iyo uryamye wambaye imyenda bituma amabya ashyuha cyane kandi amabya ntago aribyiza ko ajya kubushyuhe bwo hejuru, ubushyuhe bwinshi bubangamira ikorwa ryiza ry’intangangabo zuzuye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo barara bambaye ubusa bagabanyirizwa 25% ibyango byo kugira uteramangingo (DNA) tumeze nabi mu ntangangabo zabo bitandukanye n’abarara bambaye amakariso ndetse nutundi twenda tw’imbere nk’amakariso cyangwa amakabutura a bafashe.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imana yamwimanye: Alliah Cool yarokotse impanuka yahitanye abantu 2 ubwo yavaga i Rubavu ataha i Kigali – VIDIO

Umukobwa w’imyaka 18 yatwitswe ari muzima