Inkumi iri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko yitwa Katherine Gomez yo mu gihugu cya Peru yatwitswe n’uwari umukunzi we nyuma y’uko batandukanye.
Inkuru y’ikinyamakuru Channels Television ivuga ko kuwa Gatandatu ku itariki 18 Werurwe 2023, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko witwa Katherine Gomez yatwitswe n’uwari umukunzi we nyuma y’uko barandukanye.

Katherine Gomez yajyanywe kwa muganga yahiye cyane ku kigero cya 60 cy’umubiri we, bizakumuviramo kwicwa n’ibikomere nubwo abaganga bari bakoze byose ngo bamutabare.
Abaturage bo mu gace ka Lima aho Gomez yatwikiwe barakaraiye cyane insego z’umutekano zaho , kubera ibiryo batigeze bafata uwo musore w’imyaka 19 ukekwaho gutwika Gomez.