in

Biratangaje cyane: ku myaka 82 umukecuru yibarutse imfura ye.

Umukecuru wo muri Ghana afite imyaka 82 akaba yari yarabuze urubyaro mu gihe kingana n’imyaka 57 yari amaranye n’umugabo we yibarutse imfura ye.

Uyu mukecuru n’umugabo w’umusaza ufite imyaka 85 bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka imfura yabo y’umukobwa.

Iyi nkuru yateye ibyishimo abakozi b’Imana muri Ghana barimo na Pastor Eubron uherutse gusangiza rubanda iyi nkuru yivuye inyuma akagaragaza ko Uwiteka ntakimunanira. Amakuru avuga ko uyu mukecuru yacuze ubwo yari afite imyaka 56, icyakora ibi ntibyabujije umugambi w’Imana gusohora. Amakuru avuga ko uyu mwana ari gukura neza nk’uko bigaragara ku mafoto bisa n’aho haciye igihe yibarutse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru Meza Ajyanye N’ibiciro Bishya Bya Gaz Mu Rwanda

Umunyamakuru Julius Chita n’umugore we bari mu byishimo byinshi