in

Birangiye Dore imbogo ahuye n’ibibazo bikomeye cyane

Hashize iminsi mike uwitwa Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dore imbogo, yiyunze na manager we Laila ku kibazo bari bagiranye, nyuma y’uko hari hakozwe video yamamaza Laila atabishaka, byatumye Vava ava iwabo I Nyamasheke akagaruka I Kigali gukomeza imishinga y’umuziki we na Laila nka manager.

Kuri uyu wa 13 kanama 2022, mu kiganiro Vava ubwe yagiranye na urugendo tv, yatangaje ko umwanzuro afashe ari ndakuka wo gutandukana na manager we Laila kubwo kuba bapfuye kumwima agaciro, ndetse yewe nubwo byagizwe ibanga mbere ariko kuri ubu akaba yemera kubivuga, ahereye ku kwikunda ndetse no kumusahura, yagize ati” Laila arikunda cyane, ndetse yewe mfashe umwanzuro wo gutaha dore Bruce melody yanguriye kariya gakoresho ngiye kugira uko nigenza, naho kuba abafana banjye ndetse n’aba diaspora baranyohererezaga amafranga njye na Laila tukayagabanamo kabiri, nabyo abihombe ndagiye”.

Abajijwe impamvu afashe umwanzuro wo kugenda akajya gushaka ahandi aba, Vava yavuze ko ubwo yamaraga kugaruka I Kigali yari azi ko agiye gukora akazi kajyanye n’umuziki ndetse akabona umwanya uhagije wo kubyitaho, ariko akihagera akazi ko mu rugo yakarekaga gusa igihe itangazamakuru ryabaga ryaje, ati” iyo itangazamakuru ryabaga ryaje nibwo narekaga akazi ko mu rugo, Laila namusabye ko yashaka undi mukozi byibura kugira ngo nanjye nshake umwanya wo kujya nsubiramo indirimbo mbere yo kuyikora arabyanga, ahubwo azana murumuna we ari nawe ntandaro yo kuba ngiye”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: umwarimu arashinjwa gusambanya umunyeshuri yigisha

dore uko byari bimeze Ikipe ya Vipers igeze mu rwanda