in

Rwanda: umwarimu arashinjwa gusambanya umunyeshuri yigisha

Mu karere ka Nyamasheke haravugwa umwarimu wigisha isomo ry’ubutabire mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihinga aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16 yigishaga.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu mwarimu w’imyaka 34 y’amavuko yari amaze icyumweru yibanira n’uyu mwana w’umukobwa yigishaga mu nzu acumbitsemo.

Umuturanyi w’uyu mwarimu ni we watanze amakuru kugira ngo afatwe.

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zakoze umukwabu mu ijoro ryo ku itariki 11 Kanama 2022 mu nzu y’uwo mwarimu basanga aryamanye n’uwo mukobwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Rutahizamu uri mu bakomeye muri Kiyovu sport yagarutse i Kigali

Birangiye Dore imbogo ahuye n’ibibazo bikomeye cyane