in

Useka neza ni useka nyuma!: Byinshi wamenya ku amakipe 3 ya mbere afite amahirwe yo kwibikaho igikombe cya shampiyona y’u Rwanda abantu batigeze bamenya

Igikombe cya shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka cyaratunguranye cyane bitewe n’uburyo amakipe yagiye asimburana ku mwanya wa mbere kugeza iyi saha akaba ariko bimeze mu gihe hasigaye umukino umwe gusa ngo shampiyona irangire.

Ikipe iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda n’ikipe ya APR FC imenyereye iki gikombe cyane kurusha izindi ikaba ikurikiwe n’ikipe ya Kiyovu Sports imaze akavagari k’imyaka yumva iki gikombe mu matangazo ikipe iri kumwanya wa gatatu ni Rayon Sports imwe mu makipe nayo anyotewe iki gikombe cyane.

Dore amahirwe buri kipe ifite yo kuba yekwegukana iki gikombe cya shampiyona y’u Rwanda cyateje impagarara mu bakunzi baya makipe:

1. APR FC : Iyi niyo kipe ihabwa amahirwe kurusha ayandi yose dore ko isabwa gutsinda umukino ifitanye n’ikipe ya Gorilla FC yigize kasha muri iyi minsi maze ikegukana igikombe ntankomyi.

APR FC ifite amanota 60 ikaba yizagamye ibitego bigera kuri 25 byose akaba aribyo bintu biri gutuma ihigika andi makipe kubera umubare w’ibitego yizigamye.

2. Kiyovu Sports : Iyi niyo kipe iri kumwanya wa kabiri muzihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe kurusha izindi.

Kiyovu Sports yari yaramaze kwizera kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda imaze imyaka myinshi idatwara gusa yaje gukomwa mu nkokora n’ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare maze amahirwe arayoyoka.

Kiyovu ifite amanota 60 inganya n’ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona ikaba yizigamye ibitego 15 irasabwa gutsinda ikipe ya Rutsiro FC kugira ngo yizere gutwara iki gikombe gusa ibi ntabwo bihagije mu gihe APR FC yaba yatsinze ikipe ya Gorilla FC.

Abayovu baramutse batsinze ikipe ya Rutsiro FC maze APR FC igatsindwa na Gorilla FC cyangwa ikanganya byaba ari amahirwe ahambaye ku ikipe ya Kiyovu Sports kuko yahita igira amanota 63 maze APR FC ikagira 61 cyangwa ikaguma kuri 60 mu gihe yaba yagaritswe na Gorilla FC.

3. Rayon Sports : Iyi yo benshi ntibayiha amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda kubera ibigugu biri imbere yayo gusa iracyafite amahirwe kandi cyane mu gihe izi kipe zombi zaba zitakaje imikino yazo.

Ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports ziramutse zitsinzwe maze ikipe ya Rayon Sports ikitwara neza imbere y’ikipe ya Sunrise FC nayo isigaye yarariye Amavubi muri iyi minsi ishobora guhita yegukana shampiyona y’u Rwanda.

Mu gihe APR FC na Kiyovu Sports zaba zitakaje ikipe ya Rayon Sports yahita igira amanota 61 maze APR na Kiyovu zikaguma ku manota 60 ibi bisobanuye neza ko Rayon Sports yahita yibikaho iki gikombe n’ubwo bigoranye cyane gusa nanone mu mibare biracyashoboka.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nick, Ndimbati, Papa Sava ndetse n’abandi bakinnyi ba sinema Nyarwanda batandukanye mu gahinda kenshi bagiye gusezera bwa nyuma umuhungu wa Mama Nick witabye Imana – AMAFOTO

Itangazo ryihutirwa riturutse muri Rayon Sports rigenewe buri mufana w’iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru