Kuri uyu munsi wo ku wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwashyize hanze itangazo rimenyesha abakunzi b’iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru ko bazitabira igikorwa cy’Umuganda uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, ku isaha ya saa 8:00 ku geza saa 10:00 za mu gitondo .
Ni Umuganda ugamije gutunganya umuhanda wa Nzove uturutse kuri Arsenal kugeza ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove. Nyuma y’iki gikorwa hazaba ibiganiro ndetse n’ubusabane.
