in

Birababaje:Umwana w’imyaka 12 yapfuye aheze umwuka ubwo yakoraga《Blackout Challenge 》yo kuri Tik Tok.

Muri iki gihe hadutse ibyitwa #Challenges bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga aho usanga abantu batandukanye barushanwa kwigana ibyo abandi baba bakoze mbese bikaba nko kurushanwa, nibyo byatumye uyu mwana witwa Joshua w’imyaka 12 y’amavuko na we ashiramo umwuka ubwo yakoraga “Blackout Challenge” yari yabonye kuri Tick Tok.

Joshua Haileyesus yari umwana ushimishije wakundwaga n’umuryango we ninshuti. Ikibabaje ni uko ubuzima bwe bwaje kuhagendera nyuma yo kugerageza izi challenges zo ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mwana w’imyaka 12 ukomoka muri Colorado bamusanze mu bwiherero bw’iwabo yataye ubwenge aho yari yinize akoresheje imishumi y’inkweto ze.

Nk’uko umuryango we ubitangaza, ngo yari arimo kureba amashusho ya TikTok na YouTube yerekana ibyo bise” Blackout Challenges,” aho abantu bafata amashusho biheza umwuka cyangwa bakiniga kugeza igihe bataye ubwenge.

Joshua na we yarabikoze atakaza ubwenge maze ajyanwa mu bitaro aho yamaze muri koma iminsi 19 mbere yo gupfa azize ibikomere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, se wa Joshua yagize ati: “Ntabwo nigeze ntekereza ko umuhungu wanjye azakora ibintu nk’ibyo.Ubu ndimo kwishyura ikiguzi, mbaho ​​ubuzima, kandi nanga ko abandi babyeyi banyura muri ibi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mugabo ni we wa mbere ku isi waciye agahigo ko kumara igihe kirekire yafunze umwuka adahumeka.

Bamenya yashimishije abantu bikomeye ubwo bamutunguraga ku isabukuru ye y’amavuko (AMAFOTO)