in

Bamenya yashimishije abantu bikomeye ubwo bamutunguraga ku isabukuru ye y’amavuko (AMAFOTO)

Umukinnyi w’icyamamare muri filime nyarwanda Benimana Ramadhan ,uzwi nka Bamenya yashimishije cyane abantu bari baje kumutungura ku isabukuru ye y’amavuko.

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Bamenya.Ubwo yizihizaga umunsi yavutseho, uyu mugabo yatunguwe n’inshuti ze, ziganjemo abakinnyi basanzwe bakinana muri filime nka Kecapu.Ubwo bari baje kumutungura, Bamenya bamusanze yicaye murugo akibabona yahise akubita agatwenge, maze atangira kuvuga amagambo asekeje, abari baje bafite impano batangira guseka zitaratangwa.

Bamenya na Kecapu

Abaje gutungura Bamenya bamubwiye ko bamukunda cyane, kandi bakunda uburyo yicisha bugufi mubyo akora byose.


Bamenya nawe yashimiye abamuzirikanye bose kuri uyu munsi yavutseho avugako aribyiza kugira inshuti zikwitaho kandi zikaguhoza kumutima. Nubwo Bamenya yizihije isabukuru ntiyigeze atangaza imyaka yujuje gusa yavuze ko imaze kuba myinshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje:Umwana w’imyaka 12 yapfuye aheze umwuka ubwo yakoraga《Blackout Challenge 》yo kuri Tik Tok.

Wa mukobwa wo mu ndirimbo ikinyafu biramurenze|Noneho agiye kwiga.