in

Birababaje: Umwana yacitse urupfu ubwo Imvubu yamumiraga ikamuruka atarapfa

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umwana muto w’umuhungu w’imyaka 2 wamizwe n’imvubu ari gukinira hafi y’ikiyaga hanyuma imuruka akiri muzima

Uyu mwana witwa Paul Iga yari ari gukinira hafi y’ikiyaga cya Edward muri Uganda ubwo iyi mvubu yari ishonje yamumiraga.

Ikinyamakuru The Telegrapf kiravuga ko iyi mvubu yakuruye aka kana hanyuma ihita ikamira bunguri.

Ku bw’amahirwe,umugabo witwa Chrispas Bagonza wari hafi aho yatangiye gutera amabuye iyi mvubu areba ko yatabara aka kana yari imaze kumira.

Umupangu we waje gukunda kuko iyi mvubu yarutse aka kana ari kazima hanyuma karokokoka gatyo.

Paul yajyanwe byihutirwa ku kavuriro kari bugufi hanyuma nako kamwohereza ku bitaro byo mu mujyi wa Bwera, ahabwa urukingo rwo kumurinda uburwayi yaterwa n’iyi nyamaswa yamumize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben nk’umuhanzi wakoranye indirimbo na Diamond asozanyije uduhigo tudasanzwe 2022

Abakanyujijeho barimo Kizigenza Eto’o, Roberto Carlos n’abandi batangiye kumenyekanisha Igikombe cy’isi kitezwe kubera mu Rwanda