in

The Ben nk’umuhanzi wakoranye indirimbo na Diamond asozanyije uduhigo tudasanzwe 2022

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben umaze imyaka 15 atangiye gukora umuziki yagaragaje imbaraga mu mwaka wa 2022 urimo kurangira, yaranahirwe cyane yaba mu gusinya amasezerano, ibitaramo n’indirimbo nshya, urukundo, n’ibindi.

Nyuma y’imyaka ibiri iby’urukundo rwa The Ben na Pamella bitangiye kunugwanugwa, mu Ukwakira 2021 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko mu birwa bya Maldives ari ho uyu muhanzi yatereye ivi agasaba uwo yihebeye ko babana.

Ni nyuma y’uko bari bamaze iminsi barira isi muri iki gihugu giherereye hafi y’inyanja y’Abahinde. Benshi batangiye kwishyira mu myanya, amakote bayakoraho, bazi ko umuteguro w’ibyamamare w’ubukwe ari nk’usanzwe aho bari biteguye rwose kunywa mu gihe cya vuba.

Icyakora si ko byagenze kuko mu mezi asoza 2021, The Ben yahise atangira kwirukanka ku bigwi bishya yakongera ku bindi mu muziki we ahereye ku kuba yagirana amasezerano na Sony Music ngo izamufashe mu bucuruzi bwa Album amaze imyaka yitegura gusohora nubwo amaso ya benshi yaheze mu kirere.

Bifite kandi aho byari bihuriye n’indirimbo yarimo ashakisha uko yareshya bikomeye rurangiranwa mu muziki wa Afrika y’Uburasirazuba, Diamond Platnumz, ngo bakorane indirimbo. 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Bruce Melody yerekanye umugore wamutwaye ubusore bwe ndetse amutera imitoma biratinda aramugabira

Birababaje: Umwana yacitse urupfu ubwo Imvubu yamumiraga ikamuruka atarapfa